Gracious Gra3ce umunyempano mushya muri muzika iramya ikanahimbaza Imana yatugejejeho indirimbo ye nshya yuje ubutumwa bwiza

Gracious Gra3ce umunyempano mushya muri muzika iramya ikanahimbaza Imana yatugejejeho indirimbo ye nshya yuje ubutumwa bwiza

Ikiganiro kirambuye twagiranye nawe.

UBUGENI.COM: kumuntu utakuzi wamubwira ubundi  uri muntu ki?

GRACE: “Grace ni umukobwa w'umuramyi ukijijijwe ukunda Imana kandi uyikorera muburyo bwo kuririmba.”

UBUGENI.COM: wadusangiza kurugendo rwawe kuva utangiye kuririmba kugeza uyumunsi?

GRACE:  Natangiye gukunda kuririmba mfite imyaka 6. Nkomeza gukurira muri choral Coeur Joyeux ibarizwa EAR Kacyiru. Mubigo byose nagiye nigamo, nagiye mba mu matsinda yo kuramya no guhimbaza yaho, bikomeza kumfasha mukwaguka mukumenya Imana ndetse no mumiririmbire. Natangiye kuririmba kugiti cyanjye uyu mwaka ushize 2018.

UBUGENI.COM: Umaze kugira indirimbo zingahe? Zitwa ngwiki?

GRACE:  “Ubu mfite indirimbo 3. Iya mbere yitwa Wa Musozi iya Kabiri ikitwa No Other God” iyagatatu niyi nshya yasohotse uyumunsi

UBUGENI.COM: Ni ubuhe butumwa wagenera abakunzi bibihangano byawe?

GRACEKubantu bose bakunda indirimbo zanjye, nababwira ko nishimira ndetse cyane uburyo banshyigikira muburyo butandukanye kunsengera, kungira inama ndetse nuburyo badahwema kugerageza gusangiza indirimbo zange bagenzi babo muburyo bwinshi butandukanye bigatuma ubutumwa ntanga bugera kuri benshi. Imana ibahe umugisha cyane, iyo umuntu ataguciye intege burya aba atumye ukora nibindi byiza birushijeho ufatanije n'Imana

UBUGENI.COM: Wunva uteganya kuba wagaruka m’Urwanda ryari?

GRACENtago ndamenya neza ngo nzagaruka ryari niyo mpamvu ntahita nkubwira ngo nzaza ryari cg, nzakora iki n'iki. Ariko, nifuza kugaruka vuba nkafatanyiriza nabandi baramyi biwacu kwagura ubwami bw'Imana nsohora izindi ndirimbo ntizigume mw'ikayi gusa. Hahahhh kandi ndashaka nogukorana indirimbo n'abandi baramyi biwacu.

UBUGENI.COM: nihehe wumva wifuza kugeza muzika yawe?

GRACE: Mubyukuri, ibyo nifuza kugeraho ni byinshi, ariko intego yanjye ya mbere nukuba umuririmbyi ufite indirimbo zikora kumitima y'abantu kuburyo uyumvise wese adasigara uko yarameze kandi mbona Imana ibinkorera ngendeye kundirimbo maze gukora rwose mbona ubutumwa bwinshi buva kubantu zifasha mubihe bitandukanye. Ariko cyane Ndifuza kwagura ubwami bw'Imana nkoresheje impano yampaye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

UBUGENI.COM: none niki cyintu wunva kigushimisha muri carrier yawe ya muzika kugeza ubu?

GRACENi byinshi cyaneee navuga nishimira. Icya mbere, nuko Imana yantoranije ikampa kuyikorera kubw'ubuntu bwayo. Icya kabiri, nuburyo mbona ngenda naguka muburyo bwo kwandika indirimbo, kuririmba, gucuranga, kunguka inshuti nyinshi, mbese kwaguka muburyo bwose. Ikindi nishimira ni uburyo ubona abantu bagushyigikira basangiza indirimbo zawe kubandi. Ni umugisha cyane, sinjya mbifata nkibisanzwe nukuri mpora mbishimira Imana cyane.  

UBUGENI.COM: Niki ukumbuye mu Rwanda

GRACENukuri nibyenshi ariko cyane nkumbuye umuryango n'inshuti zange ariko by'umwihariko ababyeyi bange nkunda.

UBUGENI.COM: Nizihe mbogamizi ukunda guhura nazo muri muzika yawe?

GRACE: Igihe cyose uri mumuhamagaro wawe, ntuzabura guhura n'imbogamizi. Kuri njye ni ugufatanya umuziki n'amasomo. Birakomera ntago byoroha ariko nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.

Gracious Gra3ce ati  byose ni Yesu umpa imbaraga. Twakwibutsa Marie Grace Imanariyo uzwi nka Gracious Gra3ce ubu amaze igihe muri American muri leta ya Pennsylvania aho yagiyeyo kumpamvu z'amasomo akaba yanahefukaga mu Rwanda mumwaka ushize wa 2018 arinabwo yatugezagaho indirimbo ye yambere yise wa musozi

KANDA KURI IYO LINK WUNVE INDIRIMBO UWO KWIZERWA HANO

Gracious Gra3ce umunyempano mushya muri muzika iramya ikanahimbaza Imana yatugejejeho indirimbo ye nshya yuje ubutumwa bwiza

Gracious Gra3ce

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho