R Kelly yongeye Gutabwa muri yombi nyuma yo Gusuka Amarira Meshi ubwo yahakanaga ibyaha ashinjwa kuri televiziyo ya CBS

R Kelly yongeye Gutabwa muri yombi nyuma yo Gusuka Amarira Meshi ubwo yahakanaga ibyaha ashinjwa kuri televiziyo ya CBS

Umuhanzi w’umunyamerika Robert Kelly yatawe muri yombi azira kudatanga indezo ku mugore we batandukanye bamaze kubyarana abana batatu.

Ibi byabaye ku wa Gatatu ubwo yitabaga urukiko rwo mu mujyi wa Chicago. Ubundi R Kelly asabwa gutanga indezo y’amadorali ibihumbi $161 ariko we yemeye gutanga ibihumbi $60 byonyine.

Kuva muri 2009 urukiko rwategetse uyu muhanzi w’imyaka 52 kujya atanga indezo ingana n’ibihumbi $20 buri kwezi, ariko ntiyabikora.

Umucamanza yafashe icyemezo ko R Kelly afungwa akabanza akishyura amafaranga yose nk’indezo abereyemo uwahoze ari umugore we Andrea Kelly, bafitanye abana batatu.

CNN yanditse ko kugeza ubu abantu b’inshuti ze bari gushaka uko bakusanya aya mafaranga atari make ari gusabwa, kugira ngo arekurwe.

Uru rubanza ruzasubukurwa tariki 13 Werurwe 2019.

Uyu mugabo ubukungu bwe bwifashe nabi muri iki gihe, kuko aho yakuraga amafaranga hose bitandukanyije nawe kubera ibyaha 10 ashinjwa byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure.

Ibyaha ashinjwa byabaye hagati yo mu 1998 na 2010.

Mu minsi ishize nabwo yari yatawe muri yombi na polisi arekurwa ari uko inshuti ze zimutangiye ingwate ingana n’ibihumbi $100.

R Kelly yongeye Gutabwa muri yombi nyuma yo Gusuka Amarira Meshi ubwo yahakanaga ibyaha ashinjwa kuri televiziyo ya CBS

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya CBS, yahakanye yivuye inyuma ibyaha ari gushinjwa, yemeza ko ari abantu bamugambaniye bashaka kumwica ahagaze.

R Kelly wigize gushinjwa gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure mu 2002, yavuze ko abantu bari kuririra ku byahise kugira ngo bamusenye. Ati ‘barashaka kunyica.’

Uyu mugabo waranzwe n’amarira n’umujinya muri iki kiganiro, yavuze ko kuryamana n’umukobwa utabishaka byaba ari ubucucu burenze ukwemera.

Ati “Koresha ubwenge bwawe, irengagize ibinyamakuru, irengagize uko wiyumva. Unyange cyangwa unkunde, ariko koresha ubwenge bwawe. Ubwo naba ndi igicucu nte n’amateka yanjye n’ibyo naciyemo? Ntabwo nigeze mbikora, ntabwo ari njye. Ndi kurwanira ubuzima bwanjye.”

Mu kwezi gushize R kelly yakorewe dosiye irimo ibirego 10 bijyanye no gufata ku ngufu abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 17. Ibi byaha akekwaho yabikoze kuva mu 1998 kugera 2010 nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Leta ya Illinois.

Umujyanama we mu by’amategeko yavuze ko umukiriya we arengana. Ati “ntekereza ko bariya bagore bose babeshya.”

R Kelly aherutse kwishyikiriza polisi, arafungwa ariko aza kurekurwa atanze ingwate.
Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’irindwi kuri buri cyaha.

Bitewe n’ibyo ashinjwa R Kelly yabaye igicibwa kugeza n’aho ibitangazamakuru bitandukanye bisibye indirimbo ze.

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho