BUGATTI YASHYIZE HANZE IMODOKA IHENZE YISE LA VOITURE NOIRE IGURA MILIYONI 18.9 Z'AMADORALI

BUGATTI YASHYIZE HANZE IMODOKA IHENZE YISE LA VOITURE NOIRE IGURA MILIYONI 18.9 Z'AMADORALI

Uruganda rukora ibyuma by’ikoranabuhanga cyane cyane imodoka zihenze rwashyize hanze imodoka nshya yiswe “Bugatti la voiture Noire” bisobanuye imodoka y’umukara ya Bugatti. Uru ruganda rwo mu gihugu cy’ubufaransa ariko ubu rukaba rugengwa na VolksWagen kuva mu mwaka 1998 rusanzwe ruzwiho gukora ubu bwoko bw’izi modoka zikunze kwifashishwa n’ibyamamare nko mu mashusho y’indirimbo. Bugatti ishyira hanze iyi modoka yasobanuraga ko ari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 110 rumaze rushinzwe.

BUGATTI YASHYIZE HANZE IMODOKA IHENZE YISE LA VOITURE NOIRE IGURA MILIYONI 18.9 Z'AMADORALI

Mu imurigakurishwa ry’amamodoka ryiswe the Geneva International Motor Show ryabereye mu gihugu cya Switzerland. Ubwo yerekanwaga abantu benshi bayishungereye bafata amafoto bitewe n’ubwiza bwayo.

BUGATTI YASHYIZE HANZE IMODOKA IHENZE YISE LA VOITURE NOIRE IGURA MILIYONI 18.9 Z'AMADORALI

Uwashinze uru ruganda witwa Ettore Bugatti asobanura ko imodoka yose ya Bugatti iyo igereranyijwe n’izindi modoka ntago iyo aba ari Bugatti. Iyi modoka iri kugura amadorali miliyoni 18.9

Tubibutse ko imodoka uruganda rwa Bugatti ruheruka gushyira hanze mbere y’iyi La Voiture Noire, bari barayise Bugatti Divo ikaba yaragurishijwe Miliyoni 6 z’amadorali. Ariko iyi nshya ikaba iciye agahigo mu mateka ya Bugatti.

Nubwo La Voiture Noire iri guca uduhigo kuva ejo hashize hari agahigo itari yaca k’imodoka yaguzwe agaciro kanini, ikaba yariswe Ferrari 250 GT. Yaraje kugurwa na David MacNeil, umuyoboyi w’uruganda rwitwa WeatherTech ku giciro kingana na miliyoni 70 z’amadorali.

BUGATTI YASHYIZE HANZE IMODOKA IHENZE YISE LA VOITURE NOIRE IGURA MILIYONI 18.9 Z'AMADORALI

Ubwiza bwa La Voiture Noire ubwo yerekanwaga mu imurikagurishwa

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho