COPA DEL REY: FC Barcelona IBIFASHIJWEMO NA Luis Suarez YANYAGIYE Real Madrid IGERA K’UMUKINO WANYUMA WA COPA DEL REY, Real IKOMEZA KUBA INSINA NGUFI IMBERE YA Barca.

COPA DEL REY: FC Barcelona IBIFASHIJWEMO NA Luis Suarez YANYAGIYE Real Madrid IGERA K’UMUKINO WANYUMA WA COPA DEL REY, Real IKOMEZA KUBA INSINA NGUFI IMBERE YA Barca.

Ni umukino wafashije ikipe ya Fc Barcelona kugera k’umukino wa nyuma wa Copa del Rey inshuro ya 5 yikurikiranya kuko inshuro 4 ziheruka zo yarazitwaye, Real Madrid ikaba yatereye ikuzo imbere y’abafana bayo kuri Santiago Bernabeo inyagirwa ibitego 3-0, ibi kandi bije byiyongera kumvura y’ibitego  5-0 yaherukaga kunyagirwa n’uyu mukeba wayo wibihe byose hari mu mukino wa championa La Liga.

Muri uyu mukino waraye ubaye Real Madrid niyo yawutangiye neza mu gice cya mbere, aho yakabaye yasoje umukino kare gusa yatengushwe bikomeye n’abakinnyi bayo b’imbere baranzwe no guhusha uburyo bwari bwabazwe imbere y’izamu rya Barcelona nk’uburyo bwinshi Vanicius Junior yahushije bwaje bwiyongera ku gitego Benzema yahushije asigaranye n’uuzamu gusa tutibagiwe na Lucas Vasquez nawe wahushije ubundi buryo, igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0

Aya mahirwe Real yakabaye yifashishije ngo irangize umukino hakiri kare ntibikore byaje kuyibera bibi k’umunota wa 50, ubwo Ousman Dembele yazamukanaga umupira kuri counter attack agaha umupira Luis Suarez nawe utazuyaje yahise aboneza mu izamura ryari ririnzwe na Kylor Navas icya mbere kiba kiranyoye.

Madrid yakoze ibishoboka byose ngo yishyure doreko abasore bayo nka Vinicius umusore ukomeje kugaragaza ko ejohe ari heza yakomeje kugora bikomeye abinyuma ba Barcelona kuko yabacengaga ubutitsa gusa byakomeje kuba ingorabahizi kuri Benzema na Vasquez bahushaga cyane.

Real byakomeje kuyibera bibi cyane ubwo Dembele yongeye kuzamukana umupira bamuhaye rugari awuhindura imbere y’izamu myugariro wa Real Madrid Raphael Varane aritsinda hari k’umunota wa 69 w’umukino.

Ikizere cya Madrid cyaje kuyoyoka burundu k’umunota wa 73, ubwo Casemiro yategaga mu rubuga rw’amahina Suarez wari wabazonze, umusifuzi ahita atanga penaliti Suarez ayinjiza neza atazuyaje biba biba 3-0, Real iba ivuye mu mukino ari nako waje kurangira.

Fc Barcelona yageze k’umukino wa nyuma itegereje iyizarokoka hagati ya Real Betis na Valencia aho zanganyije mu mukino ubanza ibitego 2-2.

Real Madrid na Fc Barcelona zizongera guhura ku italiki 02/03/2019 mu mukino wa champiyona La Liga, ese Real imaze kuba insina ngufi imbere ya Barcelona izibohora cg izakomeza guca bugufi?

 

Co-Writer: MUDAKUMIRWA Jean Bosco

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho