Amerika yemereye ibigo kwongera gucuruza ibikoresha bya Huawei

Amerika yemereye ibigo kwongera gucuruza ibikoresha bya Huawei

Nyuma y'amezi agera kuri abiri ikigo gikora ibyerekeye ikoranabuhanga gikomeye cyane cyo mu bushinwa "Huawei" gifungiwe gucuruza muri amerika, leta yemeje ko ibigo bishaka kujya bicuruza ibikoresho bya Huawei bishobora gukomeza kubikora ariko bikabanza bikiyandikisha muri leta. 

Amerika yemereye ibigo kwongera gucuruza ibikoresha bya Huawei

Donald Trump na mugenzi we Xi ji Ping mu nama ya G20

Nkuko bitangaza n'ishami rishinzwe ubuziranenge ngo ibi bigo bizajya bibanza kugaragaza ibyo bacuruza maze bisuzumwe kugira ngo barebe ko byujuje ubuziranenge.
Ibi byemejwe nyuma yaho mu cyumweru gishize Perezida Donald Trump na mugenzi we Xi ji Ping w'Ubushinwa bahuriye mu nama ya G20 Summit, yaberaga mu gihugu cy' Ubuyapani.

Amerika yemereye ibigo kwongera gucuruza ibikoresha bya Huawei

Perezida trump yatangaje ko azemerera ibigo bikorera muri leta zunze ubumwe z'amerika gucururiza ibikoresho bya Huawei ku butaka bw' Amerika.Twabibutsa ko ikigo Huawei cyahagaritswe gucururiza muri amerika gicyekwaho kuba bimwe mu bikoresho gicuruza biteza ikibazo kw'itumanaho ndetse n'ubusugire bw'ikoranabuhanga ry'amerika.

Amerika yemereye ibigo kwongera gucuruza ibikoresha bya Huawei

Nubwo ibigo byemerewe gukomeza gucuruza ibikoresho bya Huawei Ariko ngo ibi ntibizabuza iki kigo gikomeye cyane guhomba agera kuri Miliyari 30 z'amadolari muri uyu mwaka.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho