Facebook yatangaje ko itazakura amashusho abeshya y'ibyamamare yiganwe kuri instagram

Facebook yatangaje ko itazakura amashusho abeshya y'ibyamamare yiganwe kuri instagram

Mu rwandiko umuyobozi wa Facebook yashyize kuri twitter yavuze ko amashusho yakoze bigana bimwe mu bikorwa byakozwe n'ibyamamare nka Donald Trump,Kim Kardashian na Mark Zuckeberg batazayakura ku rubuga rwa Instagram ngo kuko ntawe abangamiye.

Yavuze ko yakurwaho ari uko nyirubwite abisabye ngo kandi habanza gusuzumwa niba ari kuvogera ubuzima bwite bwa nyiri ugusaba ko yavaho.

Facebook yatangaje ko itazakura amashusho abeshya y'ibyamamare yiganwe kuri instagram

Imwe mu ifoto yafashwe mu mashusho yakozwe ya Mark zuckerberg avuga ko ashyigikiye gukoresha facebook mu matora

"Mu gihe aya mashusho yasabwa kuvanwaho tuzabanza dukurikize amabwiriza tugenderaho tukuraho amashusho ayariyo yose atujuje ibisabwa kuri ngo agume kuri instagram".Ibi byatangaze n'umuvugizi wa Instagram
Ibi byemeze byafashwe na Facebook bitandukanye cyane n'ibyafashwe na Youtube kuko yo iyo umuntu asabye ko amashusho arimo avanwaho bahita bayafunga.

Facebook yatangaje ko itazakura amashusho abeshya y'ibyamamare yiganwe kuri instagram

Kim kardashian ari muri bamwe bakozwe amashusho bigana bimwe mu bikorwa akora

 Reba ayo mashusho kuri instagram

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho