Stephen Curry yafashije Golden State Warriors gutsinda umukino wa mbere mu mikino ya nyuma ya gace ku burengerazuba.

Stephen Curry yafashije Golden State Warriors gutsinda umukino wa mbere mu mikino ya nyuma ya gace ku burengerazuba.

Stephen Curry yafashije ikipe akinira ya Golden State Warriors  gutsinda amanota 116 kuri 94 ya Portland Trailer Blazers mu mukino wa mbere w'iyanyuma ya gace ku burengerazuba mu guhatanira igikombe cya shampiyona ya NBA.Kizigenza Stephen Curry yatsinze amanota 36 harimo inshuro 9 yashyize amanota 3 mu nkangara, afashe ikipe ye gutsinda umukino wa mbere mu yanyuma mu gace ku burengerazuba.Dore ko iyi kipe imaze gukera mu mikino ya nyuma yaka gace inshuro 5 y'ikurikiranya.

Uyu mugabo kandi yatanza imipira ivamo amanota irenga 7, ndetse anafata imipira itagiye mu nkangara (Rebounds) 7.Umukino wa kabiri mu mikino irindwi iteganyijwe gukina mu gihe amakipe yombi yakomeza gutsindana ukazakinwa kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gicurasi ku kibuga cya Golden State Warriors.

 

Stephen Curry yafashije Golden State Warriors gutsinda umukino wa mbere mu mikino ya nyuma ya gace ku burengerazuba.

Uturutse ibumoso Damian Lillard ukomeye cyane mu ikipe ya Portland,Seth Curry murumuna wa Stephen Curry hagati ndetse na Stephen Curry.

"Byari byiza cyane ariko bidushyizeho igitutu mu burinzi mu mukino wa kabiri" byavuzwe na Stephen Curry.

Klay Thompson bakinana nawe yatsinze amanota 26 , bakaba batsinze uyu mukino badafite kizigenza wabo Kevin Durant ufite ikibazo cy'imvune.

Stephen Curry yafashije Golden State Warriors gutsinda umukino wa mbere mu mikino ya nyuma ya gace ku burengerazuba.

Ababyeyi ba Stephen na Seth Curry bari baje kureba ihangana hagati y'abana babo.Dore ko ise yafanaga ikipe ya Golden State Warriors naho nyina wabo we yafana ikipe ya Portland Trail Blazers.

Ikipe ya Portland Trailer Blazers byagaragaye ko nta mahirwe yari ifite dore yabashije gutsinda imipira 7 ya manota 3 mu mipira igera kuri 28 bagerageje.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho