Banner Home-Top

Game of Thrones Season 8: Byinshi utari uzi kuri iyi filime !.

Game of Thrones Season 8: Byinshi utari uzi kuri iyi filime !.

Filime y' uruhererekane Izwi cyane kw' isi hose yitwa Games of Thrones (GOT).Kuri uyu wa mbere akaba aribwo season ya 8 akaba ari nayo season ya nyuma iratangira gusohoka, nyuma y' imyaka irenga ibiri irimo gukinwa.Studio ikora iyi filime ivuga ko Episode ya mbere ya season 8 irajya hanze kuri uyu wa mbere mu bihugu bya Amerika n' Ubwongereza.

Abantu bakomeye cyane bino filime bo mu gihugu cy' ubwongereza ngo baricara bayitegereze kugeza sas munani z' ijoro nkuko birikuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ukoresheje umutwe wa magambo uvuga: #return to the Westeros winter for the first time since August 2017

 

Game of Thrones Season 8: Byinshi utari uzi kuri iyi filime !.

Ibyo twababwira kuri iyi filime nuko igitekerezo cyayo cyavuye mu ruhererekane rw' ibitabo byanditswe na George R.R. Martin byitwa "A Song of Ice and Fire" bikaba ibitabo byaguzwe cyane. Aho kimwe muri ibi bitabo kiba cyerekana uguhangarana hagati y' imiryango  ikomeye,ubwami,Ingabo ndetse na bagambanyi bose bashaka kuyobora Ubwami bukomeye cyane bwahurizaga amatware 7 akomeye cyane maze ubwo bwami bukitwa (7 Kingdoms from Westros).

Abakunzi bakadasohoka bino filime batangiye gukora amashusho bavuga uko bizagenda muri iyi season ya nyuma.Hari aho bavuze nko ku bantu bayibonye ko " Imiryango yose ndetse n' abahanganiraga ubwami cyangwa the Iron Throne bishyize hamwe kugira ngo barwanye n' ibiremwa byitwa Army of the Dead"

Game of Thrones Season 8: Byinshi utari uzi kuri iyi filime !.

Martin wanditse uru ruhererekane rw' ibitabo akaba ari mu bashinzwe gutegura no gukurikirana ibitekerezo bikoreshwa muri iyi filime y' uruhererekane.Dore anashinzwe gushaka ahantu nyaburanga hakinirwa iyi filime .Bimwe mu bice bikundwa gukoreshwa muri iyi filime bikaba biherereye mu bihugu bya Northern Ireland, Malta, Croatia na Spain. Iyi filime kandi yatangiye gukinwa mu mwaka wa 2011, mu kwezi kwa Kane Tariki 17, ikaba ifite season 7 ndetse hakaba hategerejwe iya munani bivugwa ko ari nayo yanyuma.

Games of Throne ikaba yarakozwe na David Benioff afatanyije D. B. Weiss. Iyi filime ikaba yaratwaye ibihembo bitandukanye birimo: Golden Globe Awards, Writers Guild of America Awards, Producers Guild of America Awards, Directors Guild of America Awards,Art Directors Guild Awards ,Saturn Awards, Satellite Awards ndetse n' ibindi byinshi......

Reba hano amashusho agaragaza ibiranga Episode ya mbere:

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho