Banner Home-Top

New genaration Ihuriwemo n'abahanzi ndetse n'abanyamakuru yateguye ikikorwa cyo Gufasha

New genaration Ihuriwemo n'abahanzi ndetse n'abanyamakuru yateguye ikikorwa cyo Gufasha

Bamwe mu bahanzi ndetse n'abanyamakuru bahuriye mucyo bise New genaration bashyize hamwe maze bategura igikorwa cyo gusura ndetse no gufata mu mugongo umwe mu basigiwe ibikomere na Genocide yakorewe abatutsi mu kiganiro ikinyamakuru Ubugeni.com twagiranye n’umwe muri uru rubyiruko witwa Uwineza Clarisse uzwi nka The Pink

New genaration Ihuriwemo n'abahanzi ndetse n'abanyamakuru yateguye ikikorwa cyo Gufasha

twishyize hamwe nk’imbaraga z'urubyiruko ariko by'umwihariko rusanzwe ruhuriye muri gospel industry maze twiyemeza kujya duhura tukaganira tugafashanya ubwacu mu buryo bumwe cg, ubundi hanyuma ariko ikiruta byose tukanafasha n’abandi bababaye ariko batari no muritwe navuga nko kuba twasura abarwayi mubitaro cyangwa, n’abatishoboye mu ngo zabo

New genaration Ihuriwemo n'abahanzi ndetse n'abanyamakuru yateguye ikikorwa cyo Gufasha

Yakomeje agira ati: “tumaze kubikora ndetse no kubona umusaruro wabyo kuko intego yacu ni ugufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyacu rero natwe mu mbaraga zacu dufite twahisemo ku cyubaka muri ubwo buryo bwo kuzamura abafite imbaraga nkeya z'umubiri ndetse n’abafite ibibazo by'ubushobozi kuko bitewe n'amateka y'igihugu cyacu hari abantu benshi dufite batishoboye bakeneye ababunganira twasanze rero twafatana tukaziba icyo cyuho”

Muri ibi bihe abanyarwanda bibuka Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 uru rubyiruko ruhuriyemo abanyamakuru n'abanya muziki bateguye igikorwa cyo gusura Umwe mu bagizweho ingaruka na Genocide yakorewe abatutsi bakazamusura bakamushyikiriza ibiribwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi...

New genaration Ihuriwemo n'abahanzi ndetse n'abanyamakuru yateguye ikikorwa cyo Gufasha

Peace Nzahoyankuye umwe mu banyamakuru babarizwa muri iri tsinda

 yagize ati: abanyamakuru ndetse n'abahanzi ntibatanzwe mu gusenya igihugu mu gihe natwe rero ibyo bigomba kutwibutsa ko dufite akazi gakomeye ntidutangwe mu kubaka igihugu cyacu kuri uyu wa gatandatu rero tuzahuzwa no gufasha ariko na none ntitwabura no guhugurana kuko n’ubwo twese turi urubyiruko turi mu ngeri zitandukanye tugomba kuganira ku mateka y'igihugu cyacu ndetse tukagira n'intego twiha nka New generation

New genaration Ihuriwemo n'abahanzi ndetse n'abanyamakuru yateguye ikikorwa cyo Gufasha

Mugikorwa New generation iherutsemo uyu ni umu repper MD Wagaragaje guca bugufi kudasazwe

New genaration Ihuriwemo n'abahanzi ndetse n'abanyamakuru yateguye ikikorwa cyo Gufasha

Aha ni ubwo abagize New generation bajyaga mu gikorwa baherutse gukora

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho