Nyuma y’impanuka ikomeye aherutse gukora Producer Junior Multisystem agiye gukomeza ubuzima bwe adafite ukuboko kwe kwa kabiri

Nyuma y’impanuka ikomeye aherutse gukora Producer Junior Multisystem agiye gukomeza ubuzima bwe adafite ukuboko kwe kwa kabiri

Junior Multisystem ni izina rizwi cyane hano mu Rwanda muri muzika kubera ubuhanga yagiye agaragaza mu gukora indirimbo z’abahanzi batandukanye zigakundwa kandi zikabafasha kumenyekana, kuri ubu ubuzima bw’uyu mugabo utunganya indirimbo ntibumeze neza kubera impanuka aherutse gukora ikaba yatumye akurwaho akaboko kamwe.

Hari mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019, ubwo Junior Multisytem yakoraga impanuka agonzwe n’imodokaya ya Rava 4 yari ari kumwe na nyina wabo n’umwana wa nyina wabo bavuye muri The Mirror Hotel bagenda n’amaguru, iyi modoka yamugonze bitewe n’indi modoka ya gisirikare yariyigonze, iyo modoka ya gisirikare yateje iryo sanganya yahise yikomereza irigendera naho iyo yindi yabagonze nyirizina yarahagumye nyirayo akomeza kubaba hafi bahita bajyana Junior mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali, Junior akaba yari yagize ikibazo mu mugongo no mu mutwe gusa ukuboko kwe k’ubumoso ko ngo kwari kwavunitse cyane abaganga bakavugako kugomba gucibwaho gusa ababyeyi be barabyanga abaganga baryabyemera.

Nyuma y’impanuka ikomeye aherutse gukora Producer Junior Multisystem agiye gukomeza ubuzima bwe adafite ukuboko kwe kwa kabiri

Junior Multisystem uherutse gukora impanuka.

Nyuma yo gukomeza gukurikiranwa n’abaganga k’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2019 nibwo hatangiye gucicikana amakuru avugako Junior agomba gucibwa ukuboko kuko kwangiritse cyane, bikaba ari ibyemezo byafashwe n’abaganga kuko babona kudaciwe hari n’ibindi bice by’umubiri byakwangirika.

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin ni umwe mubabitangaje mbere, yavuzeko ababajwe n’aya makuru yicibwa ry’ukuboko kwa Junior Multisystem waherukaga kumukorera indirimbo vuba aha Ubanza n’ukunda ya Meddy, Austin yasubiyemo.

Junior ni umwe mubantu batunganya imiziki mu Rwanda bakoze akazi gakomeye mukuzamura umuziki nyarwanda kuko mubanzi bagiye bakundwa bakagira izina rikomeye mu Rwanda hafi ya bose bamunyuze mu biganga.

Kuri ubungubu Junior yararimo akorera muri Empire Records Studio ya Paccy, si hano gusa yakoze kuko yaciye mu nzu nyinshi zikora umuziki twavuga nka Unlimited records, Touch records, Round music.

 

Nyuma y’impanuka ikomeye aherutse gukora Producer Junior Multisystem agiye gukomeza ubuzima bwe adafite ukuboko kwe kwa kabiri

Junior umerewe nabi kubera impanuka aherutse gukora

Ubugeni.com  bukaba buri bukomeze kubakurikiranira uko operation yaba yagenze cyangwa izindi mpinduka zaba zabayeho.

 

Chief Editor: Philemon MUNEZERO

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho