Banner Home-Top

Ama miliyoni y' amakuru ya bakoresha Facebook yasanzwe mu bubiko bwa Amazon

Ama miliyoni y' amakuru ya bakoresha Facebook yasanzwe mu bubiko bwa Amazon

Facebook yaburiye Amazon  gukura amakuru y'abakoresha uru rubuga nkoranyambaga mu bubiko bwabo(Servers). Sosiyete ishinzwe kurwanya ibitero by' ikoranabuhanga UpGuard yavuze ko ngo ububiko bwinshi bw' amakuru (Database) buri kujya ku karubanda umunsi ku munsi kandi harimo amabanga y' abakoresha imbuga.Ivuga ko cyane cyane Amakuru y' abakoresha Facebook ari kugaragara cyane ahantu ahagombye kuba ari.

Ama miliyoni y' amakuru ya bakoresha Facebook yasanzwe mu bubiko bwa Amazon

Abashakashatsi bo mu kigo UpGuard bavuga ko babonye ububiko bw' amakuru y'ingenzi agaragara ku karubanda mu bubiko bw' ikigo gikomeye cya Amazon Inc .Ibi kandi bije bikurikira ibyagaragajwe umwaka ushize na laboratoire y' ikoranabuhanga muri kaminuza ya Cambridge batangaje ko Amakuru y' abakoresha urubuga rwa Facebook ari kuri murandasi (Interineti) ahantu ahari ho hose.

Ama miliyoni y' amakuru ya bakoresha Facebook yasanzwe mu bubiko bwa Amazon

Urugero Kompanyi yo mu gihugu cya Mexique yitwa Cultura Colectiva yabitse amakuru y' abarenga miliyoni 540 bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook muri ayo makuru hakaba haribandagamo ,Amazina abantu bakoresha kuri Facebook,Nimero za Telefoni,Ibyo bagendaga bavuga ndetse bashyira kuri Facebook.Aya makuru akaba yarashoboraga kugerwaho nubonetse wese apfa kuba afite interineti.Ubu bubiko bw' iyi sosiyete bwafunzwe kuri uyu wa gatatu nyuma yaho ikinyamakuru Bloomberg cyaburiye Facebook kuri iki kibazo.Maze Facebook igahita isaba amazon gufunga ububiko bwa Cultura Colectiva 

Ama miliyoni y' amakuru ya bakoresha Facebook yasanzwe mu bubiko bwa Amazon

Ubundi bubiko bw' ikigo cya Facebook bwasanzwe muri sosiyete ifite gahunda ya telefoni yitwa At the Pool, aho basanze ibitse amazina,umubare banga ndetse na email za bagera ku 22,000.Ikigo UpGuard kivuga ko kitazi igihe aya makuru amaze ku karubanda.

Ama miliyoni y' amakuru ya bakoresha Facebook yasanzwe mu bubiko bwa Amazon

" Abaturage ntabwo bazi cyangwa batewe ubwoba nuko abashinzwe kubungabunga no kubika neza amakuru yabo(systems administrators and developers),baba bafite ibyago byinshi byo kuba batamenya abantu bose binjira mu bubiko bw' amakuru ".Ibi byatangajwe na Chris Vickery ukuriye abashakashatsi mu kigo cya UpGuard. Akomeza agira ati:"Nta kwitabwaho guhagije gushyirwa ku mutekano wa makuru ya baturage"

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho