Banner Home-Top

ZLATAN IBRAHIMOVIC asanga umutoza watoza Manchester United agomba kubaka amateka ye atagendeye kubyakozwe na Ferguson

ZLATAN IBRAHIMOVIC  asanga umutoza watoza Manchester United agomba kubaka amateka ye atagendeye kubyakozwe na  Ferguson

Uyu mukinnyi ukomoka muri Sweden wakinnye mu makipe nka FC Barcelona, PSG, ndetse yanakiniye Manchester United ubu ngubu akaba abarizwa muri Major League Soccer shampiyona yo muri USA mu ikipe Los Angeles Lakers, yatangaje ko Ole Gunnar Solskjaer utoza Manchester United ubu cyangwa n’undi wese wazayitoza ko bagomba kureka imyumvire y’abantu bo muri iyi kipe yo kugereranya abantu nawe no kumvako nta muntu n’umwe wasimbura Sir Alex Ferguson wakoze amateka menshi I Old Trafford.

ZLATAN IBRAHIMOVIC  asanga umutoza watoza Manchester United agomba kubaka amateka ye atagendeye kubyakozwe na  Ferguson

Sir Alex Ferguson umunyabigwi i Old Trafford.

Zlatan yagize ati: “ibintu byose bikozwe bigereranywa n’ibyo Ferguson yakoze. Bakunze kuvuga ko iyo Ferguson aba ahari ibintu ibintu ntibyari kuba, ntabwo Ferguson yakora ibintu gutya. Buri kintu cyose aba ari Ferguson.Njyewe mbonye akazi navuga nti sinkifite Ferguson, ndashaka kubaka amateka yanjye ubwanjye. Sinshaka ibyabaye mbere. Ndashaka kubaka ibyanjye, yego Ferguson yakoze amateka muri Manchester United ari ubu ikipe yarakomeje nyuma y’uko agiye. Umutoza akwiriye kubaka amateka ye".

ZLATAN IBRAHIMOVIC  asanga umutoza watoza Manchester United agomba kubaka amateka ye atagendeye kubyakozwe na  Ferguson

Ole Gunnar Solskjaer arasabwa na Ibrahimovic kubaka amateka ye.

Ibrahimovic kandi yagaye cyane Gary Neville na Paul Scholes bakiniye Manchester United hambere, ubu bakaba birirwa bayisebya mu bitangazamakuru kandi nta kazi bayifitemo.

ZLATAN IBRAHIMOVIC  asanga umutoza watoza Manchester United agomba kubaka amateka ye atagendeye kubyakozwe na  Ferguson

Gary Neville na Paul Scholes bakanyujijeho muri Manchester United, bakaba basigaye bakunda kunenga Man. Utd mu bitangazamakuru.

Chief Editor: Philemon MUNEZERO

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho