Banner Home-Top

Zinedine Zidane wifuza Neymar Jr na Kylian Mbappe yagarutse mu ikipe ya Real Madrid

Zinedine Zidane wifuza Neymar Jr na Kylian Mbappe yagarutse mu ikipe ya Real Madrid

Igihangange muri ruhago Zinedine Yazid Zidane wari umenyerewe nk’umutoza w’ikipe ya Real Madrid yagarutse muri iyi kipe nyuma yo kuyisezera mu mwaka washize ubwo yari arangiJe amasezerano yari yarasinye. Zinedine yatoje Real Madrid ibihe (seasons) bitatu dore ko yatwaye ibikombe 3 by’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League) arongera atwara igikombe 1 cya shampiyona ya La Liga mu gihugu cya Espagne. Ibyo bikombe byose yahesheje iyi kipe byamugize nk’umwami muri iyi kipe dore ko Real yari imaze igihe iri mu bihe bitari byiza.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo amakuru yatangiye gusakara hose ko uyu mufaransa Zinedine Zidane yongeye gusinya amasezerano n’ikipe ya Real Madrid azarangira muri 2022.

Zinedine Zidane wifuza Neymar Jr na Kylian Mbappe yagarutse mu ikipe ya Real Madrid

Ikinyamakuru cyo mu bwongereza, The Independent cyatangaje ko Zidane yasabye iyi kipe ko yahabwa amayero miliyoni 300 zo kugura abakinnyi mu rwego rwo kuzura iyi kipe dore ko yasaga niyapfuye. Ku ikubitiro yahise atangaza abakinnyi yifuza.

Zinedine Zidane wifuza Neymar Jr na Kylian Mbappe yagarutse mu ikipe ya Real Madrid

Neymar Jr wifuzwa n'ikipe ya Real Madrid

Zinedine Zidane wifuza Neymar Jr na Kylian Mbappe yagarutse mu ikipe ya Real Madrid

Eden Hazard nawe Zidane aramwifuza

Zinedine Zidane wifuza Neymar Jr na Kylian Mbappe yagarutse mu ikipe ya Real Madrid

Kylian Mbappe ukomeje kwitara neza mu ikipe ya PSG nawe arifizwa na Zidane

Zinedine Zidane wifuza Neymar Jr na Kylian Mbappe yagarutse mu ikipe ya Real Madrid

Christian Eriksen ukinira ikipe ya Tottenham Hotspurs nawe yiyongereye ku rutonde rw'abakinnyi bifuzwa muri Real Madrid

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho