Ubuzima:

Ese waba uziko hari ibyo kurya bituma usaza vuba?

Amafunguro ashobora gutuma usaza vuba, ukaba wagaragara nk’ushaje nyamara imyaka yo ikiri mike. Mu gihe urya cyane ibiryo byongera ububyimbirwe mu mubiri (high inflammatory foods) kenshi, bishobora kwangiza imikorere myiza y’umubiri. Uturemangingo tugenda tugabanuka ubushobozi bwo kwiyuburura, indwara zitandukanye, gusaza k’uruhu ndetse n’iminkanyari bikakwibasira.