Imyidagaduro:

Peter Mayhew wakinaga muri filime Star Wars yitabye Imana ku myaka 74.

"Namukundaga cyane yari umuntu mwiza kandi uvuga make cyane" aya ni amagambo ya Harris Ford bakinanaga muri izi cinema.Uyu mukinnyi wa filime Peter mayhew yari afite uburebure bwa metero 2 na centimetero 18, ibi byamufashaga mu gukina muri filime ya star Wars.Iyi filime ya Star Wars iri muri filime zifite uduhigo dutandukanye nko kuba iri muri filime zinjije amafaranga menshi mu mateka ya cinema dore ko muri 2015 Star wars:Awkens Force yinjije are Miliyari 2 za madorali.