Banner Home-Top

GABY KAMANZI YATANGAJE KO ATASHAKANA N’UMUGABO UDAKIJIJWE

GABY KAMANZI YATANGAJE KO ATASHAKANA N’UMUGABO UDAKIJIJWE

Umuhanzikazi Kamanzi Irene Gaby, wamenyekanye nka Gabby kamanzi  uri mu bakomeye hano mu Rwanda mu njyana zaririmbiwe Imana [Gospel Music] hari n’abadatinya kuvuga ko ari we wa mbere kubera ubuhanga bwe bwo kuririmba, yavuze byinshi kubyiyumviro bye.

GABY KAMANZI YATANGAJE KO ATASHAKANA N’UMUGABO UDAKIJIJWE

Uyu muhanzikazi ukubutse hanze y’u Rwanda muri gahunda z’ibitaramo yararimo ubwo yarari mu kiganiro OverDrivershow gica kuri Radio 10 yabajijwe ibibazo byinshi bijyanye n’umuziki n’ubuzima bwe bwite uyu munyarwandakazi ariko ugira ibanga ubuzima bwe bw’urukundo yabajijwe n’umwe mu bakunzi be bari bakurikiye iki kiganiro uyu mufana yabajije Gaby igihe azakorera ubukwe uyu munyarwandakazi mu ijambo rimwe yagize ati:

 “ubu n’ubuzima bwanjye bwite ntacyo ndibubivugeho.”

GABY KAMANZI YATANGAJE KO ATASHAKANA N’UMUGABO UDAKIJIJWE

Ibi nyuma yuko aryumyeho akanga kugira icyo abivugaho umunyamakuru Radio10 yabajije uyu muhanzi niba byashoboka ko yashakwa cg yarongorwa n’umugabo utari umurokore cg utarakiriye agakiza mu magambo ye yagize ati:

 “nukuri nemera ko urukundo rujya aho rushaka ariko ntakubeshye ntago nashakwa n’umugabo utarakiriye agakiza kuko numva bitanshobokera kandi byangora cyane.”

 

Edited by Philemon MUNEZERO

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho