Banner Home-Top

CHAMPIONS LEAGUE 2019: MU GISEBO GIKOMEYE REAL MADRID YASEZEREWE NA AFC AJAX NAHO TOTTENHAM HOTSPURS IRAKOMEZA

CHAMPIONS LEAGUE 2019: MU GISEBO GIKOMEYE REAL MADRID YASEZEREWE NA AFC AJAX NAHO TOTTENHAM HOTSPURS IRAKOMEZA

Ikipe yari imenyerewe nk’igihangange mu gutwara ibikombe byinshi harimo na Champions League cyaraye gihuye n’uruva gusenya maze gisogongera umubabaro wo kuva mu irushanwa hari kare kandi ikuwemo n’ikipe utavuga ko ikomeye cyane.

Ikipe ya Real Madrid, yari imaze imyaka 3 ikurikirana itwara iki gikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, iraye ihagarikiwe amateka yayo n’ikipe yitwa AFC Ajax iyinyagiye ibitego bine kuri kimwe mu mukino wo kwishyura. 4-1

Iki gihange cyari cyabanje gutsinda AFC Ajax ibitego bibiri kuri kimwe bituma kizera ko kizakomeza dore ko cyahabwaga amahirwe menshi cyane bitewe n’amateka gifite muri rugago ariko ku italiki 5/werurwe/2019 ibintu byahinduye isura ubwo Real Madrid yasuzuguriwe iwayo kuri sitade ya Santiago Bernabéu igatsindwa ibitego 4-1. Ibi byatumye AFC Ajax igira ibitego 5 kuri 3 bya Real Madrid birangira igihangange gisigaye kuzakina imikino ya Europa league.

Ibitego bya AFC Ajax byatsinzwe na Hakim Ziyech, David Neres, Dusan Tadic wahoze ukinira Southampton ndetse na Lasse Schöne. Naho Real Madrid yasindiwe na Marco Assensio igitego kimwe rukumbi. Uyu mukino wari witabiriwe n’abantu bangana 77013

 Real Madrid ifite iki gikompe inshura 13 ntiyorohewe muri iyi minsi kuva Christiano Ronaldo wari ubafatiye runini mu gutsinda ibitego n’umutoza Zinedine Zidane basezeye muri iyi kipe dore ko imaze gutsindwa inshuro eshatu ziheruka mu mikino yagiye ihuramo na mukeba wayo FC Barcelona.

Abahanga n’abasesenguzi mu mukino w’umupira w’amaguru bagaragaza ko ibiri kuba kuri Real Madrid ari ingaruka zo gutakaza Zidane na Ronaldo.

Naho undi mukino wahuzaga Tottenham FC na Borussia Dortmund 1-0 dore ko no mu mukino wabanje yari yayitsinze 3-0. Ibi bikaba byatumye Tottenham FC ijya muri kimwe cya kane cyaya cy’iri rushanwa.

CHAMPIONS LEAGUE 2019: MU GISEBO GIKOMEYE REAL MADRID YASEZEREWE NA AFC AJAX NAHO TOTTENHAM HOTSPURS IRAKOMEZA

Marco Assensio

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho