Banner Home-Top

SHADDYBOO NA BAGENZI BE BATEGUYE IGIKORWA CYO KOZA IMODOKA HAKUSANYWA INKUNGA YO GUFASHA D’AMOUR

SHADDYBOO NA BAGENZI BE BATEGUYE IGIKORWA CYO KOZA IMODOKA HAKUSANYWA INKUNGA YO GUFASHA D’AMOUR

Umunyamideli akaba n’umugore wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga Shadia Mbabazi [Shaddyboo], Deejay miller na Deejay toxxyk bagiye guhurira mu gikorwa  cyo koza imodoka ku bushake mu rwego rwo gushakisha amafaranga yo kuvuza umukinnyi  wa cinema Selemani umaze igihe arembeye mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.

Selemani yafashwe muri Werurwe 2018 abaganga bamubwiye ko afite ikibazo cy’impyiko bityo ko zikeneye gusimbuzwa  uyu mugabo akaba yaratangaje ko yabonye umuha impyiko ariko ubushobozi bwo kugirango zisimbuzwe bukomeje kuba ingorabahizi.

Mu minsi ishize benshi bagiye bakusanya inkunga kugirango uyu mukinnyi wa filime wakunzwe cyane avurwe ariko amafaranga akenewe kugeza magingo aya ntaraboneka,

 Rwema Dennis yateguye iki gikorwa cyo koza imodoka ahuriza hamwe Shaddyboo, Deejay Miller na Deejay Toxxyk kugira hashakishwe amafaranga yo kunganira D’Amour.

Aganira na ubugeni.com yatangaje ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kwereka uyu mugabo urukundo kandi ko bavuganye na we mbere yuko bihuriza hamwe yakomeje ashimangira ko muri iki gikorwa hari abahanzi bazakitabira bakoza imodoka.

Yasabye abantu kuzitabira iki gikorwa kugirango hazaboneke amafaranga yo gufasha D’Amour yavuze kandi ko iki gikorwa kizitabirwa nabahagarariye D’Amour kugirango amafaranga azavamo bazahite bayashyikirizwa yongeyeho ko muri iki gikorwa hateguwe umuziki uzacurangwa na Dj Miller ndetse na Toxxyk ku buryo abazitabira ntaho bazahurira n’ irungu

Iki gikorwa giteganyijwe kuba kuwa 09 Werurwe 2019 guhera I saa yine[10;00’h] za mugitondo kugeza saa kum16h;00]i z’umugoroba kizabera carwash ku kinamba koza imodoka bizaba ari ibiumbi bitanu [5000]

Kugirango D’Amour avuzwe impyiko hakenewe miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda[20.000.000rwf]. ushobora kwifashisha iyi code muri MTN ugafasha d’Amour ukanda *182*8*1*200400#

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho