Banner Home-Top

BWA MBERE URWANDA RWOHEREJE ICYOGAJURU CYISWE ICYEREKEZO SATELLITE MWISANZURE

BWA MBERE URWANDA RWOHEREJE ICYOGAJURU CYISWE ICYEREKEZO SATELLITE MWISANZURE

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo mpuzamahanga mu by’itumanaho, OneWeb, hoherejwe mu isanzure mwijoro ryo kuruyu wa gatatatu taliki 27/03/2019 icyogajuru cyiswe ‘Icyerekezo’, izina cyahawe n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero ku Nkombo, cyitezweho kugeza interineti mu bice birimo iri shuri.

 

Ni umushinga w’ikigo OneWeb gifite gahunda yo kohereza mu isanzure ibyogajuru 650 mu myaka ibiri, bizakwirakwiza internet icika gake cyane ugereranyije n’isanzwe. Ibi byogajuru byakozwe ku bufatanye n’ikigo Airbus Defence and Space.

 

Nyuma yuko icyerekezo satellite yoherezwa mukirere niki bamwe mubanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye batangaza kuri intagram, whatsapp, tweter, facebook ndetse nizindi.

Muri post ubugeni.com yabashije gukusanya harimo izavugaga ziti:icyerecyezo mwisanzure iterambere ryigihugu cyacu. Abandi bati: Go go Rwanda we are proud of to be Rwandan. Abanyarwanda beshibagiye bagaragaza umunezero kandi bishimirako U RWANDA ruteye iyi ntabwe.

Kandi hatangajweko bitarenze ukwezi kwa gatandatu zahamurikwa ikindi cyogajuru kubufatanye nubuyapani.

“KOMEZA UTERE IMBERE RWANDA YACU”

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho