AMERIKA: UMUHANZI J. COLE YISE BILL GATE NA MADONNA ABANA BO HAGATI "MIDDLE CHILDREN" MU NDIRIMBO NSHYA YASOHOYE...

AMERIKA: UMUHANZI J. COLE YISE BILL GATE NA MADONNA ABANA BO HAGATI

Umuhanzi  J. Cole yasohoye indirimbo nshya  avuga uburyo yibona mu muziki ukunzwe kwitwa “rap music” mu rurimi rw’icyongereza.

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cy’Ubudage mu mugi wa Franfkurt ariko akaba akorera umuziki we muri Amerika akaba azwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanya hari mo KOD, Window Pain (Outro), Immortal, Ville Mentality n’izindi nyinshi dore ko azwiho ubuhanga mujyana ya Rap.

 Ku italiki ya 23, Gashyantare,2019 nibwo yongeye gushyira hanze indirimbo nshashya yise “Middle Child”. Ubwo yarabajijwe impamvu yanditse iyi ndirimbo yabisobanuye mu cyongeraza ariko twagerageje kubishyira mu Kinyarwanda.

 Yagize ati “ niyita umwana wo hagati muri uyu muziki wa rap. Hagati ya rap ya kera (old school) na rap nshyashya (New school) njye ndi hagati aho.

 

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo atangira avuga ko atanywa ibiyobyabwenge nubwo abahanzi benshi babinywa. Yakomeje avuga k’ubukire aho yasobanuraga ko kuba umukire ariko udafasha abantu ntacyo bimaze. Muri iyi ndirimbo avuga uburyo abahanzi benshi bakunda kugirana amakimbiranye (Feud) aho yatanze urugero kubavuga ko we na Drake yafitanye kandi ari inshuti mu buzima busanzwe.

Yakomeje avuga ko atajya yishora mu makimbirane ngo ni ukugirango izina rye ryinjize amafaranga ahubwo ahobora kubikora bitewe n’impamvu igaragara.

 Ibitangaje kuri iyi ndirimbo:

 

  • Iyi ndirimbo nubwo yayiririmbye, ni nawe wayikoreye dore ko atunganya imiziki itandukanye.

 

  • Hashize iminota mike ashyize hanze iyi ndirimbo, yahise anashyira hanze ku mbuga nkoranya mbaga ze amafoto y’abandi bantu afata nka “Middle children”

            Abo bantu ni  Madonna, Jennifer Lopez, Bill Gates and John F.  Kennedy.

      J. Cole ntago ari umwana wo hagati mu bana b’iwabo ahubwo ni umuhererezi.

 

      Iyi nkuru tuyikesha www.songmeaningsandfacts.com

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho