Filime Avengers:Endgame yaciye kuri Avatar mu kwinjiza amafaranga menshi mu gihe gito mu mateka ya cinema

Filime ikunzwe cyane muri iyi minsi kuva yasohoka "Avengers:Endgame" imaze gukuraho agahito ko kwinjiza amafaranga menshi mu gihe gito mu mateka ya cinema.

 Filime Avengers:Endgame yaciye kuri Avatar mu kwinjiza amafaranga menshi mu gihe gito mu mateka ya cinema

Dore ko yagejeje kuri Miliyari 2 na miliyoni 751 z'amadorali ($2.751 billion) ikaba ya Avatar yo yasohotse mu mwaka wa 2009 ikaba yarinjije agera kuri Miliyari 2 na Miliyoni 749 z'amadolari.

 Filime Avengers:Endgame yaciye kuri Avatar mu kwinjiza amafaranga menshi mu gihe gito mu mateka ya cinema

Iyi Filime yakozwe n'inzu itunganya amashusho izwi cyane ya "Marvel Entertainment" ikaba yarakuyeho aka gahigo mu mezi agera kuri abiri gusa, iyi filime isohotse mu gihe Avatar yo yinjije ayo mafaranga mu myaka irenga 10.

 Filime Avengers:Endgame yaciye kuri Avatar mu kwinjiza amafaranga menshi mu gihe gito mu mateka ya cinema

Mu gihe filime ya Avatar yinjije agera kuri Miliyoni 200 mu gihugu cy'Ubushinwa, Avengers:Endgame yo yinjije agera kuri Miliyoni 600 mu Bushinwa gusa.

 Filime Avengers:Endgame yaciye kuri Avatar mu kwinjiza amafaranga menshi mu gihe gito mu mateka ya cinema

Marvel kandi iratangaza ko hari amashusho azongerwa ataragaragaye muri filime yerekanwe mu nzu bareberamo cinema ariko ngo azashyirwa muri iyi filime mu gihe hazasohoka iyo bazashyira kuri murandasi ndetse no mu mazu acururizwamo cinema.

 Filime Avengers:Endgame yaciye kuri Avatar mu kwinjiza amafaranga menshi mu gihe gito mu mateka ya cinema

Dore Urutonde rwa Filime 5 zinjije amafaranga menshi mu mateka ya cinema:

1. Avatar (2009) Box office: $2.79 billion
2. Avengers: Endgame (2019) Box office: $2.69 billion
3.Titanic (1997) Box office: $2.19 billion
4. Star Wars: The Force Awakens (2015) Box office: $2.07 billion
5.Avengers: Infinity War (2018) Box office: $2.05 billion

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho