Ibintu bishya biteganijwe kuzana na IOS 13 harimo kuba itazakorana na Iphone 6 kumanura

Ibintu bishya biteganijwe kuzana na IOS 13 harimo kuba itazakorana na Iphone 6 kumanura

Mu  nama ihuza abakora ibyerekeye ikoranabuhanga itegurwa na apple yabaye mu byumweru bibiri bishize yitwa World Wide Developers Conference cg WWDC nibwo ukuriye uruganda rwa Apple Tim Cook yatangaje ko bagiye kuzana IOS 13

Tim Cook ubwo yatangizaga WWDC muri San Jose

Ibintu bishya biteganijwe kuzana na IOS 13 harimo kuba itazakorana na Iphone 6 kumanura

IOS 13 gahunda iyobora uko telefoni ikora, ngo ariko abantu bari basanzwe bakoresha Iphone6 kumanura ni ukuvuga Iphone6, Iphone5 na Iphone 4 n'izindi ntabwo bazabasha kuyikoresha, ngo kandi hari Gahunda za telefoni cg apps zitazongera gukora muri IO13.

Ibintu bishya biteganijwe kuzana na IOS 13 harimo kuba itazakorana na Iphone 6 kumanura

Mu bintu bishya abakoresha cg abakunzi ba Iphone bakwitega muri IOS 13 harimo guhinduka uko igaragara cyane cyane Keyboard abantu bakoresha bandika.Gahunda za Telefoni zirimo Apple Maps nayo izahinduka uko yari isanzwe igaragara aho uzajya uba ufite ubushobozi bwo gushaka ahantu ukoresheje ijwi cyangwa ifoto yaho. 

Ibintu bishya biteganijwe kuzana na IOS 13 harimo kuba itazakorana na Iphone 6 kumanura

Mu bindi bintu bishya bizazana na IOS 13 harimo "Battery Health", Ubu ni uburyo buzajya bufasha umuntu gutuma umuriro we udashira cyane mu gihe yafunguye gahunda za telefoni ariko atari kuzikoresha telefoni izajya imwibutsa ko yafunguye Gahunda za Telefoni ariko atari kuzikoresha akaba yazifunga.Kandi umuntu ashobora guhitamo Gahunda za telefoni akoresha mu gihe yashyizeho Power Save Mode.

Ibintu bishya biteganijwe kuzana na IOS 13 harimo kuba itazakorana na Iphone 6 kumanura

Ikindi kintu gishya ni uko umuntu ubu azajya aba afite ubushobozi bwo gufasha ubutumwa muri telefoni akoresheje IMessage akoresheje ijwi maze telefoni igashaka ubutumwa burimo amagambo yavuze ako kanya.

Ibintu bishya biteganijwe kuzana na IOS 13 harimo kuba itazakorana na Iphone 6 kumanura

Ikindi kintu gishya abakoresha Iphone bakwitega harimo kuba ubu umuntu azajya aba afite ubushobozi bwo gushakisha ikintu muri telefoni ye akoresheje ijwi aho yaba ari hose, Ushaka gufungura gahunda ya Telefoni ukavuga izina ryayo igahita ifunguka
Mu bindi bishya harimo uko Bongeza amajwi byahinduwe,Gahunda ya Telefoni ya FaceTime izajya iba ifite ubushobozi bwo guhamagara ukoresheje Sim Card ebyiri n'ibindi byinshi.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho