Circle indirimbo nshya ya Mico the best afatanyije na B Flow wo muri Zambia

Circle indirimbo nshya ya Mico the best afatanyije na B Flow wo muri Zambia

Mico The Best uri mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahuriyemo n’umuhanzi wo muri Zambia witwa B Flow.Mico The Best yahuje imbaraga n’uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Zambia, ubwo yazaga mu Rwanda mu nama yahabereye muri Werurwe igamije kurwanya igituntu.

Mico The Best na B’Flow ubusanzwe witwa Brian Mumba Kasoka Bwembya basubiranyemo indirimbo ya Mico yitwa ‘Circle’ yari yakoze umwaka ushize. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Iyzo naho amashusho ni Fayzo.

B’Flow wahuriye mu ndirimbo na Mico The Best ni umwe mu bahanzi bakomeye iwabo muri Zambia aho yegukanye ibihembo bitandukanye.

Mico The Best nawe ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu bakora Afrobeat.

Ni umwe mu bahanzi bafite umwihariko wo kuririmba no kuba yabasha kwikorera indirimbo.

Mu ntangiro z’uyu mwaka uyu muhanzi yatangiye gukorana byeruye n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kikac Music Label.

Circle indirimbo nshya ya Mico the best afatanyije na B Flow wo muri Zambia

B Flow umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Zambia akaba ari mu bahanzi bafite ibihembo byinshi iwabo

Amashusho y' indirimbo ya Mico the Best Circle afatanyije na B Flow wo muri Zambia

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho