Google irikugerageza uburyo bwo gushyira gahunda za telefoni(Apps) zirenze imwe muri Telefoni icyarimwe.

Google irikugerageza uburyo bwo gushyira gahunda za telefoni(Apps) zirenze imwe muri Telefoni icyarimwe.

Sosiyete y' ikoranabuhanga Google Inc iri kugerageza uburyo umuntu azajya avana gahunda za telefoni cyangwa apps zirenze imwe kuri play store icyarimwe (simultaneous app downloads).Ibi ngo bizajya biba kuri service nyinshi zo muri telefoni yaba kuba system ya android iri gushyiramo ibintu bishya(System Updates cyangwa gushyiramo gahunda ya telefoni nshyashya).

Gukurura gahunda za telefoni zirenze imwe icyarimwe  ngo byakagombye kuba byarashyizwemo kuva kera nkuko bitangaza na bamwe mu bakoresha android. Ariko ngo Google yari ifite impamvu zituma iyi serivisi idashyiramo hakiri kare nkuko bitangazwa n' ikinyamakuru cnet.com

Google irikugerageza uburyo bwo gushyira gahunda za telefoni(Apps) zirenze imwe muri Telefoni icyarimwe.

Ubuyobozi bwa Google bwibukije abantu ko batagomba kugira impungenge nibatabona ubu buryo muri telefoni zabo kuba ibi bizajya bibera ku ruhande rwa google aribyo byitwa "server-side rendering change". Bakongera bakavuga ko bizatwara umwanya kugira ngo utangire kubona ubu buryo. Google ivuga ko ibi bizajya bigabanya umwanya gahunda za telefoni (application) zatwaraga zirimo gushyiramo ibintu bishya(Updates).

Google irikugerageza uburyo bwo gushyira gahunda za telefoni(Apps) zirenze imwe muri Telefoni icyarimwe.

Gukurura gahunda za telefoni zirenze imwe icyarimwe Google ivuga ko itazaba ariyo serivisi nshya bazongera muri gahunda yabo ya telefoni ifasha umuntu gushyiramo izindi ariyo "PlayStore".Ahubwo batangaje ko haziyongeramo nuburyo ushobora gutuma umuntu abasha gukurura(download) zimwe muri serivisi zawe zo muri application bitamusabye gukurura gahunda ya telefoni yose.Ibi bizafasha abantu cyangwa ibigo bikora gahunda za telefoni gutuma abantu batangira gukoresha gahunda yabo kandi hakiri ibindi bari gukora.

Google irikugerageza uburyo bwo gushyira gahunda za telefoni(Apps) zirenze imwe muri Telefoni icyarimwe.

Hasiyongeramo kandi kuba umuntu azajya arebera Filime ndetse na series muri gahunda ya telefoni ya PlayStore.Tubibutse ko bavuze ko izi serivise zose zitazahita zigaragara mu matelefoni yacu ako kanya ahubwo zizajya ziyongeramo uko iminsi igenda ihita.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho