Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show bateguye igitaramo bise Welcome Vacance

Ikiganiro cya gospel kitwa Praise 101 gica kuri TV10 kiyobowe na Dj Spin n’umufasha we Mimi bateguye igitaramo bafatanije na Youth International Ministry mu rwego rwo kwakira abanyeshuli baje mu biruhuko by’igihenbwe cya mbere.

Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show bateguye igitaramo bise Welcome Vacance

Dj Spin n'umufasha we Mimi mu kiganiro Praise 101 gica kuri TV10

Iki kiganiro gikunzwe na benshi kubera ukuntu Dj Spin n’umufasha we basusurutsa aba bakurira kuri televisiyo.  Kuvanga imiziki kwa Dj Spin, ijambo ry’Imana risomwa muri iki kiganiro n’abatumirwa byatumye gikundwa na benshi cyane cyane urubyiruko.

Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show bateguye igitaramo bise Welcome Vacance

Mu kiganiro ubugeni.com bwagiranye na Dj Spin uri gutegura iki gitaramo yatubwiye byinshi bijyanye n’iki gitaramo.

 Yagize ati: “…Twateguteye iki gitaramo mu rwego rwo guha ikaze abanyeshuri baje mu biruhuko haba abiga mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye. Tuzahimbaza Imana, Tuyibyinire kandi hazaba hari n’umuvugabutumwa wasizwe amavuta n’Imana witwa Pastor AKIM. Twafatanije na Youth International Ministry kugirango twakire abanyeshuli tubabwiriza ubutumwa bwiza.”

Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show bateguye igitaramo bise Welcome Vacance

The Mirror Hotel ahazabera iki gitaramo cya Welcome Vacance

Kuri uyu wagatandatu taliki ya 06/Mata/2019 nibwo iki gitaramo Welcome Vacance kizaba kikazabera kuri The Mirror Hotel kuva saa munani z’amanywa kwinjira bizaba ari ubuntu.

Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show bateguye igitaramo bise Welcome Vacance

The Pink ukora injyana ya Gospel Rap akaba yaranatwaye igihembo cya Best Hip Hop Song of the year "INTWARO Z'IMANA muri Groove AwardS 2018 azaba ahari.

Muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi batandukanye nka Gaby Kamanzi, The Pink, ROI G n’abandi benshi.

Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show bateguye igitaramo bise Welcome Vacance

Gaby Kamanzi nawe azaririmba muri iki gitaramo.

Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show bateguye igitaramo bise Welcome Vacance

 Healing Worship Team nayo izaririmba muri iyi Welcome Vacance.

Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show bateguye igitaramo bise Welcome Vacance

Healing Stars Drama Team imaze kumenyekana mu kubyina indirimbo zo guhimbaza Imana nayo azabyina muri iki gitaramo.

Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show bateguye igitaramo bise Welcome Vacance

ROI G umaze kumenyekana cyane kubera ubuhanga bwe mu kuririmba nawe azaba ahari.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho