Banner Home-Top

Lionel Messi si Imana: Papa Francis yabujije abantu kwita Messi Imana kuko Imana ari imwe rukumbi

Lionel Messi si Imana: Papa Francis yabujije abantu kwita Messi Imana kuko Imana ari imwe rukumbi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika nyiri ubutungane Papa Francis yaburiye abakunzi ba Lionel Messi bamwita Imana, nyiri ubutungane Papa Francis yavuzeko Atari byiza kugereranya uyu mukinnyi wa Fc Barcelona n’Imana nubwo ngo biba bishimishije kumureba akina ari n’umuhanga yavuzeko Imana ari imwe rukumbi kandi ari inyembara.

Nyiri ubutungane Papa Francis nawe avugako akunda Messi kuko banakomoka mu hihugu kimwe cya Argentina yemezako  kumureba akina biba bishimishije gusa ntiyemeranya nabandi bamwita Imana kuko ari icyaha.

Ubwo yabitangazaga yagize ati:” Ntushobora kubivuga kandi nanjye sinabyizera. Ndatekereza abantu bavuga “IMANA” bavugako bakubashye ni ubusobanuro abantu bakunze gukoresha, ugomba kubaha Imana imwe rukumbi".

Lionel Messi si Imana: Papa Francis yabujije abantu kwita Messi Imana kuko Imana ari imwe rukumbi

Kabuhariwe Lionel Messi umaze gukora uduhigo twinshi mu mupira w’amaguru.

Papa Francis yakomeje agira ati” iyi ni imana y’umupira mu kibuga, ni inzira abantu bakoresha muri rusange bagirango bisobanure kubyo baba bavuga, yego birashimishije kumureba akina, ariko si Imana

Papa yavuzeko Imana ari imwe ku isi yose, kandi ko nubwo Messi ari umukinnyi mwiza badakwiye kujya bamwita Imana, uwuzashaka kubyemeza abigereranya byazamugiraho ingaruka mu mateka ye.

Lionel Messi si Imana: Papa Francis yabujije abantu kwita Messi Imana kuko Imana ari imwe rukumbi

Papa Francis nubwo nawe akunda Messi ariko ntiyemera abamwita Imana.

Lionel Messi ni umukinnyi rurangiranwa ukomoka muri Argentina akaba akundwa n’abantu benshi kubera ibirori akorera mu kibugabirimo ubuhanga, uyu mwaka amaze gukina imikino 37 atsinda ibitego 39 atanga imipira ivamo ibitego 21 bikaba zimwe mu mpamvu zituma abakunzi baruhago bashaka kumwita Imana, cyane cyane aba Fc Barcelona  bamwita mu mpine D10S berekana nimero ye ndetse izi nyuguti zikaba zivuga Imana mururimi rw’icyespanyoro.

Chief Editor: Philemon MUNEZERO

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho