Banner Home-Top

UGANDA: Umusore wize muri kaminuza ya Makelele yahisemo gusoza urugendo rwe rw’ubuzima nyuma yo guterwa indobo n’umukunzi we

UGANDA: Umusore wize muri kaminuza ya Makelele yahisemo gusoza urugendo rwe rw’ubuzima nyuma yo guterwa indobo n’umukunzi we

Basalirwa yatunguye abantu benshi kuri facebook kubw’amagambo yashyizeho asezera k’umukunzi we nyuma haza kumenyekana inkuru mbi ivuga ko yiyahuye.

Nkuko bigaragara k’urukuta rwa facebook rwa  Basalirwa wanze kuvuga izina ry’uyu mukunzi we agakoresha inyuguti ya D yagize ati”Muraho D, uzahora wibaza niba waranyoherereje ubutumwa bufite cyinini busobanuye, aya niyo magambo yawe ya nyuma kuri njye urabeho D”.

Nkuko yabigaragaje k’umugera w’aya magambo yavuze, umukunzi yaba yaramwandikiye ati” unsibe ntuzongere kunyandikira, usibe ibyo twaganiriye hamwe na numero yanjye, urabeho”

Ibi bigaragaza ukuntu uyu musore yaba yaratandukanye nabi cyane n’umukunzi we dore ko ngo bateganyaga no kurushinga vuba.

Zimwe mu nshuti z’uyu musore zatangaje ko mu minsi ishize Basalirwa yasuye ababyeyi b’umukunzi we bakora umuhango uzwi nka Kukyala.

UGANDA: Umusore wize muri kaminuza ya Makelele yahisemo gusoza urugendo rwe rw’ubuzima nyuma yo guterwa indobo n’umukunzi we

Amagambo agaragara kuri facebook ya Basalirwa wiyahuye kubera umukunzi we.

Nyuma y’isaha imwe mbere y’uko uyu musore yiyahura yanditse kuri whatsapp ye yagize ati” umbabarire ariko watinze, umbabarire kuko ndaremerewe cyane. Sinshaka kongera kubona undi munsi”

Nkuko bigaragara k’urukuta rwe rwa facebook abantu benshi bagiye bashyirah ubutumwa bw’agahinda kubera urupfu rw’uyu musore wiyahuye kubera urukundo haba mu nshuti ze abavandimwe hamwe n’abandi biganye bose ubonako bacitse ururondogoro, abandi nabo bakibaza ukuntu umusore nk’uyu wari warize usobanutse ukuntu yaba yiyahujwe n’umukunzi nk’aho abakobwa babuze.

UGANDA: Umusore wize muri kaminuza ya Makelele yahisemo gusoza urugendo rwe rw’ubuzima nyuma yo guterwa indobo n’umukunzi we

Arthur Basalirwa n’umukunzi we bakundanaga.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho