Banner Home-Top

Itsinda The Chrap Umuhanzi The Pink abarizwamo ryashyize hanze indirimbo nshya ryise Why Me

Itsinda The Chrap Umuhanzi The Pink abarizwamo ryashyize hanze indirimbo nshya ryise Why Me

Iri tsinda The Chrap cyangwa The Christian Rappers mu magambo arambuye dore ko bisobanura abahanzi baririmba injyana yitwa rap cyangwa Hip Hop ihimbaza Imana.

Iri tsinda ryatangiye mu mwaka wa 2013 ritangizwa na Bright Patrick wagiye umenyekana mu ndirimbo zihimbaza Imana za Hip Hop nka Ndiho, Ni Umucunguzi, ID yafatanije na Gaby Kamanzi n’izindi nyinshi. The Chrap itangira yari igizwe n’abahanzi bihurije hamwe aribo Bright Patrick, Blaise Pascal (uzwi cyane mu ndirimbo yitwa Ni Ukubera Imana), Regis Hat na Uncles Sam. Nyuma yigihe gito hinjiyemo umukobwa wa mbere wakoze gospel rap ariwe Ariella. Muri 2016, The Pink umukobwa umaze kumenyekana cyane  bitewe n’impano afite mu njyana ya Hip Hop gospel nawe yaje kwinjira muri iri tsinda gusa akajya akora indirimbo ze wenyine gusa.

Itsinda The Chrap Umuhanzi The Pink abarizwamo ryashyize hanze indirimbo nshya ryise Why Me

Bright Patrick watangije itsinda(ndetse ari nawe watangije gospel rap mu Rwanda) afite intego yo kw'inspiringa urubyiruko rukunda hip hop

 

Zimwe mu ndirimbo za The Chrap ni NTAMPAKA ( Blaise Pascal, Bright Patrick, Regis Hat na Uncle Sam), NDAKOMEJE (Bright Patrick, Blaise Pascal, Regis Hat na Uncle Sam), YAMBEREYE UBUHUNGIRO (Bright Patrick, Blaise Pascal, Regis Hat na Ariella), NYIBUTSA (The Pink, Blaise Pascal na Regis Hat)

Muri uyu mwa wa 2019, iri tsinda ryongeye  kwisuganya rikora indirimbo nshya bise WHY ME (The Pink, Blaise na Ariella) bishatse kuvuga ngo “kubera iki njye?”.

Mu kiganiro ubugeni TV bwagiranye n’umwe mu bagize iri tsinda ari we The Pink yadusobanuriye byinshi kuri iri tsinda anadusobanurira impamvu basigaye ari bake.

Itsinda The Chrap Umuhanzi The Pink abarizwamo ryashyize hanze indirimbo nshya ryise Why Me

The Pink watwaye Groove Award 2018 akaba anafatwa nk'inkingi ya mwamba muri gospel rap ikorwa n'abakobwa.

Yagize ati: “…hari aho mubona ko twaririmbye tutuzuye bitewe n’uko Bright Patrick yagiye kwiga muri na Uncle Sam akajya kuba mu mahanga. Gusa ntacyo biba bitwaye kuko itsinda abarigize baba banemerewe gukora indirimbo zabo bwite.”

Muri iyi ndirimbo nshya bibaza impamvu Imana yabakunze cyane ikabarinda ikanabakorera ibitangaza bitangaza bitandukanye. Iyi ndirimbo iri mu buryo bw’amajwi yakozwe na Arnaud GASIGE.

Kanda kuri videwo ubashe kwiyumvira iyi ndirimbo nshya y'iri tsinda The Chrap

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho