Banner Home-Top

UEFA Europa League2019: Amakipe abiri y’ibigugu mu Bwongereza Arsenal na Chelsea yabashije kugera muri ¼ cy’iri rushanwa

UEFA Europa League2019: Amakipe abiri y’ibigugu mu Bwongereza Arsenal na Chelsea yabashije kugera muri ¼ cy’iri rushanwa

Iyi mikino yabaye mu ijoro ryakeye, ikipe ya Arsenal yarifite igitutu nyuma yaho yari yatsindiwe mu Bufaransa ibitego 3-1 mu mukino ubanza, abafana basaga nkabamaze kuyitera ikizere, gusa yaje gukora iyo bwabaga ku kibuga cyayo Emirates Stadium imbere y’abafana bayo inyagira Rennes ibitego 3-0.

The Gunners yaje kugaragaza hakiri ko ifite inyota y’ibitego kuko ku munota wa 4 gusa w’umukino rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang yahise afungura amazamu, wari umupira mwiza yahawe na Aaron Ramsey.

UEFA Europa League2019: Amakipe abiri y’ibigugu mu Bwongereza Arsenal na Chelsea yabashije kugera muri ¼ cy’iri rushanwa

Arsenal yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Rennes ikomeza kuyirusha bikomeye byaje gutuma nanone ku munota wa 15 w’umukino itsinda igitego cya 2 cyatsindishijwe umutwe na Ainsley Maitland-Niles k’umupira yahawe na Emerick Aubameyang, igice cya mbere cyarangiye ari 2-0 bya Arsenal.

 

Mu gice cya kabiri umutoza wa Arsena yaje gukora impinduka afata umwanzuro wo gukuramo Mezut Ozil na Alexandre Lacasette wakagombye kuba yabonye umutuku kuko yakoze amakosa 2 akomeye ariko umusifuzi aramubanira amuha umuhondo umwe, umutoza yabasimbuje Alex Iwobi na Mkhitaryan byaje gukomeza guha ingufu Arsenal, ndetse k’umunota wa 75 yaje kwinjiza igitego cya 3 cyatsinzwe na Aubameyang kikaba igitego cye cya 2 muri uyu mukino wanakishimiye yambaye mask ya Black Panther kubakunzi ba Cinema barayizi cyane.

UEFA Europa League2019: Amakipe abiri y’ibigugu mu Bwongereza Arsenal na Chelsea yabashije kugera muri ¼ cy’iri rushanwa

Aubameyang yishimiye igitego yamabaye mask ya Black Panther filme yakunzwe cyane mu minsi ishize.

 

UEFA Europa League2019: Amakipe abiri y’ibigugu mu Bwongereza Arsenal na Chelsea yabashije kugera muri ¼ cy’iri rushanwa

Naho mu mugi wa Kyiv muri Ukraine ikipe ya Chelsea yaririmo inyagirirayo ikipe ya Dinamo Kyiv yariri imbere y’abafana bayo, Chelsea yanyagiye iyi kipe ibitego 5-0 itayibabariye mugihe kandi nabwo mu mukino ubanza yari yayinyagiriye I Stamford Bridge ibitego 3-0.

Ni umukino rutahizamu ukomoka mu Bufaransa  Olivier Giroud yaje kwitwaramo neza arigaragaza kuko yatsinze ibitego 3 wenyine bikunze kwitwa hatiriki (hatrick), ibindi bitego byinjiwe na Marco Alonso k’umunota wa 45 hamwe na Callum Hudson Odoi k’umunota wa 78

UEFA Europa League2019: Amakipe abiri y’ibigugu mu Bwongereza Arsenal na Chelsea yabashije kugera muri ¼ cy’iri rushanwa

Olivier Giroud wigaragaje cyane ubwo yafashaga Chelsea akayitsindira ibitego 3 muri 5 batsinze.

 

AMAKIPE YAGEZE MURI ¼ CYA EUFA EUROPA LEAGUE

 Benifica

Arsenal

Chelsea

Napoli

Villareal

Valencia

Slavia Praha

Eintracht Frankfurt

 

Tombora yuko zizahura muri ¼ ikaba itegnyijwe uyu munsi ku italiki ya 15/Werurwe/2019

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho